Impamvu nyamukuru igitsinagore kigira imbeho kurusha igitsinagabo mu gihe bari ahakonje.

Mu buzima bwa buri munsi ni kenshi uzasanga igitsinagore cyumva imbeho cyangwa ubukonje mbere mu gihe impande zombi zihuriye ahantu hamwe hakonje, Ndetse akenshi ugasaga biba ngombwa ko umugabo yitangira umugore we akamuha ikote yari yambaye kuko aba yagezweho n’ubukonje cyane kurusha umugabo we.

Mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe kuri iyi ngingo busobanura zimwe mu mpamvu zaba zitera ko abagore kuba aribo bakonja cyane kurusha abagabo mu gihe bombi bari mu bukonje bungana, Kaminuza ya Maryland School of Medicine mu 1992 yakoze ubushakashatsi kuri iyi ngingo hagamijwe kureba igipimo cy’ubushyuhe gisanzwe ku bagabo no ku bagore, maze igaragaza ko igipimo cy’ubushyuhe busanzwe bw’umubiri ku bagore kiba kiri hejuru kurusha abagabo, Byumwihariko iyi ikanaba impamvu nyamukuru Igitsinagore iyo haje ubukonje cyibwumva cyane kurusha Igistinagabo.

Byumwihariko kandi ubushobozi bw’abagabo bwo gutwika ibinure mu mubiri (metabolism) busanzwe buri hejuru kurusha ubw’Abagore, bushobora kuba idi mpamvu itera iki kibazo, kuba ubwo bushobozi bw’abagabo burutaho ubw’abagore 23%, bisobanuye ko abagore bazagira imbeho cyane kuruta abagabo, Ikindi buriya ngo ni uko abagabo bagira imikaya (muscles) myinshi n’ibinure bike, Mu gihe abagore bagira ibinure byinshi kurusha, kubera rero ko “muscles” zifite ubushobozi bwo kurema ubushyuhe, bituma abagabo badakonja ku kigero kimwe n’icy’abagore, Indi mpamvu itangwa ngo ni uko ahanini usanga abagore basumbwa n’abagabo haba mu gihagararo no mu biro, ibyo bituma ngo bituma bagira ubukonje buruta ubw’abagabo cyane kuko umubiri wabo uba wakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo ureme ubushyuhe, Ubushashatsi kandi bunavuga ko hari ibihe abagore bashobora kugeramo bakaba bagira ubukonje bwinshi buruta ubwo bari basanzwe bagira, Cyane cyane nk’iyo bari mu mihango, hari abashobora kugira ubukonje ku buryo butari busanzwe, Ahanini bigaterwa n’impinduka ziba zabaye mu mibiri yabo

Ibi kandi bigashobora nanone kuba byaterwa n’uburyo abagore ‘abakobwa(Igitsinagore) babonamo ibintu, burya iyo hakonje bakazana urumeza habaho kwiyumva bidasanzwe, Ubusanzwe ngo buba ari uburyo bw’umubiri wabo bwo kwishakamo ubushyuhe, kuri bo iyo babibonye bituma ahubwo bashobora kurushaho gukonja nkuko bigaragazwa n’inzobere mu by’ubuzima muri raporo z’ubushakashatsi bwagiye bukorwa.

Ubaye Ukeneye kwamamaza, Gutanga amakuru Cyangwa se Gusobanuza Hamagara 0782534875

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!