Rwamagana: Umusore yarashwe nyuma yo gufatwa yarenze, ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere tariki 09 Kanama 2021 yarashe umusore wafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, “agasuzugura abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ryayo barimo n’Abapolisi”.

SSP Magwigwi Oscar uyobora Polisi mu Karere ka Rwamagana, yemeje urupfu rw’uyu musore avuga ko yarashwe arwanya Abapolisi ndetse anambura imbunda umwe muri bo, Ati “Ni byo byabayeho, Twababajwe n’urupfu rw’uyu musore rwabaye ejo hashize (ku wa Mbere), mu masaha ya saa moya n’iminota cumi n’itanu (19h15) mu Murenge wa Nzige”

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru ukorera kuri Youtube (The Future TV), SSP Magwigwi yavuze ko igihe hari Abapolisi bagenzura ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, hari abasore 5 bahuye n’abo bashinzwe kubahiriza amabwiriza barimo urubyiruko rw’abakorerabushake, abayobozi b’inzego z’ibanze n’Abapolisi barabahagarika baranga, Mbere ngo bariya basore 5 bahuye na Youth volunteers (abakorerabushake) babasaba guhagarara baranga, nyuma bahura n’Abapolisi barabahagarika baranga bariruka, umwe arafatwa ari we Iradukunda Elissa.

SSP Magwigwi ati “Barirutse hafatwa uwo umwe ari na we waje kwitaba Imana nyuma. Mu kumufata yari ‘aggressive’ yashakaga kurwanya inzego z’umutekano, baramufata bamwambika amapingu arabananira, ndetse ashaka kubiyaka ngo yiruke, binaniranye ashikuza imbunda Umupolisi wari uyambaye mu gatuza, arayikurura iracika, mugenzi we arasa hejuru kugira ngo amukange, undi ntiyabyumva akomeza kurwana na mugenzi we nibwo undi yamurashe ahita apfa”

SSP Magwigwi avuga ko amakuru baje kumenya ari uko uriya musore Iradukunda Elissa mu mwaka ushize yarumye umuntu wari mu kazi k’umutekano amuca umunwa. Nyuma Urukiko rwaje kumukatira imyaka itatu y’igifungo gisubitse, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana avuga ko barimo gushakisha abandi bari bari kumwe na Iradukunda, Yavuze ko Polisi yihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo, ikaba iteganya gusura abaturage b’aho biriya byabereye kugira ngo babahumurize, banabakangurire kwirinda Covid-19.

Ubaye Ukeneye kwamamaza, Gutanga amakuru Cyangwa se Gusobanuza Hamagara 0782534875

SOURCE: Umuseke

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!