Igisobanuro n’akaga gakomeye ko kurota urya nk’inzira y’umwijima.

Hari ibibazo byinshi bikomeye bifite aho bihuriye no kurota urya mu nzozi, niyo mpamvu tugomba kureba icyatugeza ku ntsinzi yacu ku mwanzi wacu n’imigambi ye.

Umuntu uwibona ari kurya mu nzozi akenshi ntakunze gutsinda umwanzi we byoroshye kuko ari imwe mu nzira z’ubwenge Satani akoresha aboha abakozi b’Imana, Bityo ngo abenshi barota barya biragorana kugirango bazatere imbere kabone nubwo baba bafite ubumenyi bubafasha gutera imbere ntibijya bikunda.

Igisobanuro cyo Kurota urimo kurya:

*Kurota urimo kurya ngo bisobanura ko ushobora kuba urimo guhuzwa na roho ya sekibi, Mu yandi magambo ni ukuvuga ko umuntu wa nyawe uri muri wowe aba arimo avangirwamo indi roho.

*Kurota urimo kurya kandi ngo bishobora no gusobanurwa ko urimo guhindanya roho yawe, urimo kuyiroga ndetse urimo guha ikaze ibibazo bikomeye mu buzima bwawe.

Muri iki gihe izi ndota zugarije benshi, Ndetse benshi bifashisha intwaro ikomeye yo gusenga kugirango bihagarare nyamara ariko bikanga kuko usanga bikiba kuri benshi, Ariko ndagirango nkubwire ko udakwiye kwiheba ahubwo ukwiye kurushaho gusenga Cyane ndetse no guhagarika gukora ibidahesheje Imana icyubahiro.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!