Iby’ubukwe bwa Nkusi Arthur na Muthoni Fiona byamenyekanye n’igihe buzabera

Ntagihindutse Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur ndetse n’umukunzi we Muthoni Fiona nawe usanzwe ari icyamamare by’umwihariko mu marushanwa y’ubwiza bararushinga kuri uyu wa gatandatu.

Gahunda y’ubukwe bw’aba bombi buje, Nyuma yaho urukundo rwari rugeze aharyoshye hagati yabo, ndetse umubano wabo ukaba wari umaze igihe kitari gito, kuko byanamenyekanye cyane,byumwihariko ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto atandukanye aherekejwe n’amagambo y’urukundo yashyirwaga hanze n’aba bombi.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Arthur na Fiona bugomba kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021, Ndetse bukabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, Aha ni mu karere ka Rutsiro mu ntara y’uburengerazuba, ubu bukwe kandi bwabanjirijwe n’igice cyo gusezerana mu murenge kwabereye mu mujyi wa Kigali kwabaye tariki ya 11 Kanama 2021, ariko kukaba mu ibanga rikomeye dore ko ari n’ibirori byombi byatumiwemo abantu bacye cyane.

Aba bombi bageze kuri iki gikorwa cyo kurushinga, Nyuma y’igihe kitari gito bakundana, Ndetse ahagana mu kwezi kwa mutarama akaba aribwo Arthur yemeye bidasuburwaho ko urukundo ruvugwa hagati ye na Fiona ari ukuri, Aho yemereye mu kiganiro cyo kuri Radio ko amaze imyaka igera kuri 6 akundana na Fiona Muthoni agira ati “Mu myaka igera kuri itandatu maze nkundana na Fiona, Ubu noneho nabivuga nkabihamya mu ruhame, kuko mbona ntawundi mukobwa wamundutira mu buzima”.

Arthur Nkusi yamenyekanye cyane nk’umunyarwenya, byumwihariko amarushanwa azwi nka “Seka Live Show” yanamenyekanye kandi cyane nk’umunyamakuru ku ma radiyo atandukanye arimo K.FM,ndetse na Kiss Fm aherereyeho uyu munsi wa none.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!