Kademaunga w’imyaka 26 ufite ubumuga bw’abwamaboko n’amaguru, ari mu munyenga w’urukundo.

Nubwo ku ngingo y’urukundo, hari benshi bavuga ko urukundo ari impumyi, Ariko kandi hari n’abemeza ko atatiko bimeze kuko hari igihe habaho amahitamo ya muntu.

Ni kenshi uzasanga hari ababiri bari mu munyenga w’urukundo, Nyamara abababona bakavuga byinshi birimo ko urukundo ari impumyi, Ibi siko bose babibona pee, Hari abavuga ko rujya aho rushatse ndetse amahitamo ya muntu akemeza ko rwaramba cyangwa ntirurambe.

Inkuru ya Kademaunga, Umukobwa uvuka muri Zimbabwe yatangaje benshi ariko kandi inatanga isomo rikomeye, Uyu mukobwa afite inenge yavukanye y’ubumuga bw’amaboko ndetse n’amaguru, bityo abenshi bakaba baramwishishaga kugeza mu myaka 26 agezemo ubu, Nyamara nyuma Imana gaje kumuha umukunzi umukunda cyane ndetse umuha agaciro atahawe n’abandi.

Sinikiwe Kademaunga uri mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we.

Mu minsi mike ishize nibwo Sinikiwe Kademaunga yeretse inshuti n’imiryango umusore bari mu munyenga w’urukundo ndetse bateganya byinshi birimo no kurushinga, Kademaunga avuga ko kimwe mu bintu by’ibanze agira muri we, ari uko yigirira icyizere cyane kurusha abantu bazima, bafite ibyo we adafite

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!