Nigeria: Yahiguye umuhigo wo kuryamana n’abagabo 300 mu mezi 5, Kugirango agure imodoka na IPhone.

Umwe mu bagore bakoresha cyane urubuga rwa Twitter witwa Ani-Berny yatanze amakuru y’umugore uherutse guca agahigo katarakorwa n’undi wese mu gihugu cya Nigeria.

Uyu Ani yanditse Ku rukuta rwe rwa Twitter ko ubwo yari muri imwe muri louge yo muri icyo gihugu cya Nigeria, yumvise umugore abwira mugenzi we ko yihaye intego yo kuryamana n’abagabo 300, kugirango abashe gukabya inzozi ze zo kugura imodoka ihenzi ndetse na telefone yo mu bwoko bwa IPhone 12.

Berny akomeza avuga ko uyu mugore yabikoze koko ndetse akabigeraho mu gihe cy’amezi 5, gusa ngo akaba yarabaye nk’utaye umutwe, ndetse agahura n’ikibazo cyo kubabara cyane muri zikwe mu ngingo z’umubiri udakuyemo imyanya y’ibanga cyane ko yabikoraga nta karuhuko, Ndetse ubu ngo akaba ari kugerageza kwiyitaho ngo yongere gukira neza mu mezi asigaye kugirango umwaka urangire.

Nyuma yo guca aka gahigo yahise agura imodoka yahoze yifuza yo mu bwoko bwa SUV Lexus LX2019 ndetse na terefone yo mu bwoko bwa IPhone 12 .

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!