Ibintu bitangaje utari uzi kuri filime La Casa De Papel yatwaye benshi umutima.

La Casa De Papel ni filime y’uruhererekane yerekana ubujura bw’amafaranga bukozwe mu bwenge ni filime yakunzwe n’abantu benshi hirya no hino ku isi kubera ubwenge ikinanye, ni filime y’uruhererekane ikinwa mu rurimi rw’iki esipanyolo(Spanish) igaragaramo umugabo ukina yitwa Professor ariko izina rye bwite akaba yitwa Alvaro Morte akaba ariwe mukinnyi w’imena muri iyi filimi kubera ubuhanga bwe bituma iyi filimi irebwa na benshi.

La Casa de Papel saison 4 : l'énorme choc après la mort de ce personnage  aimé des fans

Iyi filime abakinnyi b’ingenzi cyane bafite amazina y’imigi ikomeye kw’isi nka Nairobi, Tokyo, Denver n’iyindi

Dore ibintu bitangaje utari uzi kuri filime La Casa De Papel yakunzwe n’abatari bake ku isi.

1. Izina « La Casa De Papel » siryo ryari izina ry’iyi filime: Burya ikintu cya mbere gituma ikintu cyimenyekana ni izina ry’icyo kintu, izina La Casa De Papel ni izina riri muki esipanyolo kandi ryoroheye buri wese kurisoma, gusa bajya gutangira gukina iyi filime iri zina ntabwo ariyo yari amahitamo yabo ya mbere, ahubwo umwanditsi w’iyi filime ariwe Alex Pina yari yahisemo izina Los Desahuciados gusa nyuma byaje kurangira bayise La Casa De Papel.

2. Iyi filime yahinduriwe izina ubwo yashyirwaga mu cyongereza: Ubundi izina La CasaDe Papel riri muki esipanyolo ndetse niyi filimi nirwo rurimi ikinnyemo gusa iyi filimi yaje guhindurwa mu cyongereza kugirango abatumva urwo rurimi babashe kuyisobanukirwa. Ubundi iyi filimi ukurikije izina ryayo mu cyongereza yari kwitwa House of Paper bivuze Inzu y’Impapuro gusa byaje kugaragara ko bidasobanutse bahitamo kuyita Money Heist bivuze Ubujura bw’Amafaranga.

3. Izina rya Tokyo niryo rya mbere ryatoranijwe muri iyi filime:

La Casa de Papel : Why is Tokyo the narrator of the series? - Somag News
Tokyo

Nkuko umuyobozi w’iyi filime Jesus Colmenar yabisobanuye, igitekerezo cy’amazina y’abakinnyi b’iyi filime cyaje ubwo umwanditsi w’iyi filime Alex Pina yazaga yambaye umupira wanditseho “Tokyo” bigatuma bahita barihitamo, nyuma y’iminota 15 andi mazina y’imijyi nka Moscow, Denver, Berlin yahise abaza mu mutwe birangira bayakoresheje.

4. Money Heist niyo filime yarebwe cyane kuri Netflix mu bihugu 6: Ibihugu nka Ubufaransa, Ubutaliyani, Chile, Portugal, Brazil na Argentina, niyo filime yarebwe cyane kuri Netflix muri 2019.

5. Iyi filime ntabwo ikinwa yaramaze kwandikwa ahubwo yandikwa iri gukinwa: Kuba iyi filime yandikwa iri gukinwa bituma ntawugira igitekerezo cy’ikigiye gukurikiraho bigatuma ihora iteye amatsiko abayireba.

6. Waruziko burya na Professor nawe afite izina ry’umujyi: Abakinnyi bakina muri iyi filime bafite amazina y’imijyi gusa abafana b’iyi filime abenshi ntibaziko umukinnyi w’imena uzwi nka Professor nawe afite izina ry’umujyi ariryo Umujyi wa Vatican.

7. Waruziko burya Professor nta maso arwaye nubwo yambara ama lunette: Muri iyi filime ntushobora kubona niyo kaba ari agace gato umukinnyi w’imena Professor atambaye amadarubindi(Lunette) ariko ngo burya byamufashe igihe kinini ngo amenyere kuyambara dore ko asanzwe atarwara amaso mu buzima busanzwe.

El Professor Ringtone La casa de papel - YouTube
La Casa de Papel: detectan cómo desactivar el plan de El Profesor con  facilidad | Spoiler - Bolavip

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!