Inzoka ya metero 3, yavumbutse mu bicuruzwa muri Supermarket ubwo umukiriya yahahaga.

Imwe muri Supermarket iherereye muri Australia yitwa Sydney yabereyemo agashya, Ubwo inzoka ya metero 3 yavumbukaga mu bicuruzwa byo mu isoko igakanga umukiriya.

Aya makuru yatanzwe n’umugore witwa Helaina Alati w’imyaka 25 wari urimo yishakira ibirungo muri iri guriro, Maze yakebuka iburyo bwe agatungurwa no kubona umutwe w’inzoka nini cyane ifite uburebure bwa metero eshatu kuri uyu wa gatatu, Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe cyane no kubona iyo nzoka ahantu nkaho ariko kandi atagize ubwoba kuko kuva cyera asanaho yakuze azibona cyane, Ndetse ko azimenereye ndetse n’ibyazo.

Ubusanzwe iri guriro rya Sydneys riherereye hafi cyane y’amashyamba yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Australia, Bityo ngo kuba inzoka nk’izo zo mu bwoko bw’ibiziramire ndetse n’izindi kuba zakwinjira mu nzu z’abantu n’iz’ubucuruzi ni ibintu byoroshye cyane, Kubera ubumenyi ku nzoka Alati asanzwe afite ngo ubwouru ruziramire rwari rugezemuri cm 20 imbere y’isura ye yabashije kumenya konta bumara rufite, Yagize ati “Yandebaga mu maso, isa naho inyinginga ngo wansohoye hanze koko”

Helaina Alati avuga ko yahise yitabaza terefone ye maze, agafata amashusho yarwo akihutira kuyereka abakozi b’iri guriro ndetse abasaba ko yabafasha kurusohora, Helaina Alati yahise ajya iwe mu rugo, maze azana umufuka wabigenewe, maze ngo ayikomanga ku murizo niko guhita nayo yiyinjizamo, maze arayisohora ayirekurira mu bihuru, nayo yikomereza urugendo rwayo, Uyu mukobwa kandi avuga ko nambere hose yatabaye izindi nzoka zigera kuri 20, Yanavuze kandi ko urwo ruziramire rushobora kuba rwarinjiye muri iryo guriro ubwo byari nijoro, ndetse rukabanza kwinjira mu gisenge, Aho inziramire zibasha guterera amagi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!