Miss Mutesi Jolly uri muri Tanzinia, yagiranye ibiganiro by’imikoranire na Diamond Platnumz.

Mutesi Jolly, wabaye nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2016, umaze iminsi mu gihugu cya Tanzania yagiranye ibiganiro n’umuhanzi w’icyamamare muri afurika Diamond Platnumz.

Ibi biganiro hagati ya Diamond na Jolly byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kanama 2021 Kuri iki gicamunsi, Mu butumwa Miss Jolly yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by’umuhanzi mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz”

Jolly yavuze ko ibibiganiro ahanini, byari bigamije kuganira ku mikoranire ya Diamond Platnumz ndetse na Miss East Africa Beauty Pageant 2021-2022, Ndetse akaba ari imwe mu mpamvu zamujyanye muri iki gihugu aho rizanabera, nk’umwe mubari kuritegura yavuze ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Diamond ndetse ko hari icyo bigomba gufasha kuri uwo mushinga.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!