Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu Bwana Gatoyire Damien, yatabarutse.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abanyarwanda bose ndetse n’umuryango w’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu Bwana Gatoyire Damien watabarutse.

Ni mu itangazo iyi komisiyo yasohoye ahagana mu ma saa munani, Ndetse ikaba ari ibaruwa yari ukubiyemo ubutumwa bwo gufata mu mugongo ndetse n’ubuzima bw’ibikorwa byaranze nyakwigendera, bwagiraga buti “Tumwifurije kuruhukira mu mahoro yaharaniye, Twifurije kandi umuryango we gukomera no gushibuka andi mashami mu rugero rwa Bwana Gatoyire Damien”.

Ni itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa NDAYISABA Fidele

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!