Umusore yivuganye umukunzi we amukatakatamo Ibice, amuziza kumuca inyuma.{Amafoto}

Icyiza cyo kwivugana igitsinagore kimaze gufata indi ntera cyane, Aho abaturage bari gusaba leta kwita kuri iki kibazo kuko imiryango myinshi iri kubura abayo.

Umunsi ku wundi muri iki gihugu humvikana impfu ahanini ziterwa no kwikunda, Byumwihariko igitsinagore nicyo kiri kugwa muri izi mpfu cyane, Aho usanga abagore bicwa umunsi Ku wundi bishwe n’abakunzi babo ndetse ugasanga ibyo babajijije bitari ibyo kubambura ubuzima n’imiryango yabo, Akenshi ikibazo cyo gucana inyuma ndetse n’ubushyamirane hagati y’abakundana cyangwa ababana nibyo biri gukurura izi mpfu.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021, Umukobwa witwa Nosicelo wasozaga umwaka we wa nyuma muri Kaminuza ya Fort Hale yishwe n’umusore bakundanaga urupfu rubi cyane, Amuziza ko yamuciye inyuma, Iyi nkuru yababaje benshi muri aka gace bitewe n’urupfu uyu mukobwa yapfuye rwo gukatagurwa nk’itungo mu bice umubiri we ugasangwa mu kibaga kizwi nka Varisi, Ubwo Police yakoraga iperereza yaje kujya mu rugo rw’uyu musore nk’umwe mu bacyekwa maze mu kugera iwe mu cyumba, Police yasanze ibiganza by’uyu mukobwa biriho amaraso mu cyumba cy’umusore, niko guhita imuta muri yombi, Amafoto y’umubiri wa Nosicelo aragoye cyane kuyerekana kuko ateye agahinda cyane bitewe n’uburyo yishwemo nabi acagaguwemo uduce, Niyo mpamvu mutwihanganira kutayagaragaza hano ku cyinyamakuru!

Hirya no hino mu mijyi ya South Africa abaturage bakomeje gusakuza no ku mbugankoranyambaga basaba ko Uyu mukobwa Nosicelo yahabwa ubutabera akwiye, Ndetse n’abandi bikaba byababera isomo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!