Muhanga: Abagera kuri 4 bapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Mu karere ka muhanga habaye impanuka yahitanye ubuzima bw’abagera kuri bane bishwe n’ikirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye y’agaciro ndetse uwa gatanu agakomereka cyane.

Iyi mpanuka yabereye mu kirombe gisanzwe gikorerwamo uyu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, giherereye mu Karere ka Muhanga, umurenge wa Muhanga, Umudugudu wa Rubimba akagari ka Sholi, Aho iki kirombe cyagwiraga abacukuraga amabuye bagera kuri batanu, bane bagahita bitaba Imana naho uwa gatanu wakuwemo ari muzima witwa HABINSHUTI Eric w’imyaka 16 agakomereka bikomeye aho yajyanwe kwitabwaho mu bitaro bya Kabgayi.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Nzeri 2021, Ubwo iki kirombe gisanzwea ari icya Sosiyete izwi nka AFRICOM cyagwiraga abagicukuragamo, Ndetse Turatimana Vianney w’imyaka 19, Rwendeye Medard w’imyaka 19, Dusabamahoro Ignace w’imyaka 21 na Nsabimana Eugène w’imyaka 24 bagahita bahasiga ubuzima.

Ni inkuru yahamijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga wemeje ko ari impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Ndetse hagahita hatangwa ubutabazi bwihuse bwo gukuramo abo cyagwiriye ndetse imirambo yabo igahita ijyanwa kubitaro bya Kabgayi. gukorerwa isuzuma.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!