Ibyemezo 3 ugomba gufata mu buzima bwawe, kandi uba utagomba gutangira ubusobanuro.

Kwisobanura cyangwa gusaba imbabazi ni ibikorwa benshi muri twe dukora kubera umwanzuro twafashe ushobora kutishimirwa na buri wese, bigatuma dutanga ibisobanuro kuri ba bandi uwo mwanzuro utashimishije.

Kimwe mu bice by’ubuzima tugomba kubamo ni ukumenya ko hari imyanzuro ufatira ubuzima bwawe utagomba gusobanurira bagenzi wawe impamvu wawufashe, utitaye ku byo bari butekereze cyangwa uko bari bugufate, Rimwe na rimwe usanga abakobwa n’abategarugori bananirwa guhagarara ku mwanzuro baba bafatiye ubuzima bwabo kubera gutinya uko bari bufatwe cyangwa uko bashobora kubura abo bita inshuti zabo bigatuma umwanzuro bafashe basabwa gutanga impamvu yawo bikarangira wa mwanzuro batawukomeje ngo bawushyire mu bikorwa.

Ibi ni bimwe mu bintu ugomba gukora mu buzima bawe, kandi ntutange ubusobanuro ku mpamvu wabikoze:

1.Kuvuga OYA:

Akenshi iyo umuntu akubajije ikintu gisaba gusubiza YEGO cyangwa OYA, aba yiteguye igisubizo cya YEGO, iyo umusubije OYA rero ntanyurwa ahita akubaza impamvu akagusaba ubusobanuro, igihe wafashe icyemezo runaka ukabona guhakana aricyo gisubizo cyiza ntuzagire uwo uha ubusobanuro bw’iyo OYA wavuze kandi ntuzumve ko hari icyaha wakoze, ufite uburenganzira busesuye bwo kuvuga OYA cyane cyane ku kintu kireba ubuzima bwawe.

2. Shyiraho imipaka:

Kugirango ubeho neza kandi wishimye ujye ushyira imipaka ku buzima bwawe, ntihakagire ukujyana aho ashatse hose uko abishatse, kora ibijyanye n’ibyo wifuza kugeraho. Nushyira imipaka mu buzima bwawe y’ibyo utagomba gukora kubera uko ushaka kubaho birumvikana hari abo bitazashimisha bifuzaga kuguha gahunda yabo ngo abe ariyo ugenderaho ariko humura wowe uzabikore kandi ntuzabitangire ubusobanuro cyangwa ngo ubisabire imbabazi.

3. Vana abantu batagufitiye umumaro mu buzima bwawe:

Hari igihe ushobora kuba ufite inshuti ariko zikujyana mubyo ubona wowe bitajyanye n’intego zawe ntabwo ari ikosa kuba wazireka ugakurikira intego zawe kabone nubwo wakwisanga mu nzira yawe wenyine kuruta kugenda mu nzira ya benshi ariko idafite icyo ikugezaho.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!