Menya ibintu 5 abakobwa n’abagore bakunda ko babwirwa n’igitsinagabo cyane no kurusha ijambo ‘ndagukunda’.

Mu bisanzwe, Igitsinagore (Abakobwa n’abagore) bakunda kubwira Ijambo ‘Ndagukunda’ cyangwa se uburyo ari beza cyane mu gihe babibwirwa n’abagabo, Ariko burya hari ibindi bintu bakunda kubwirwa kurusha iryo jambo

Gushimisha umugore cyangwa umukobwa ubundi si ibintu bigoye mu gihe cyose uzi uburyo ndetse n’igihe nyacyo cyo kumubwirira ibintu yishimira kubwirwa, Hano twabateguriye ibintu cyangwa se amagambo abakobwa n’abagore bishimira kubwirwa n’igitsinagabo kurusha n’ijambo ‘Ndagukunda’ ubwaryo.

1. Igitekerezo cyawe kuri we: Igihe cyose umukobwa akenera ko umusore cyangwa umugabo amubwira uko asa cyane cyane igihe yahinduye n’umusatsi cyangwa se yambaye neza, Iyo bibaye byiza ukamubwira ko asa na bicye ndetse umukundira uko aberwa cyane.

2. Sinzigera nkusiga: Iri jambo rinyura amatwi ye mu buryo bukomeye buruta kumubwira ndagukunda, Kumubwira ko umukunda bizamushimisha ariko kumubwira ko utazigera umusiga bizatuma yumva ko akunzwe cyane.

3. Utuma Nishima: Iri ni ijambo ushobora kumva ko ari rito ndetse risanzwe, Nyamara mu matwi y’umugore cyangwa umukobwa risobanuye Urukundo rwa nyarwo, Uyo uhora urimubwira bimugaragariza ko umukunda cyane ko uhora wifuza kuba uri kumwe nawe kugirango agushimishe. Ikindi bimugaragariza ko nawe imbaraga zo kugushimisha akoresha zidapfa ubusa.

4. Umuryango wanjye uragukunda cyane: Iteka ryose umukobwa ahora yifuza kwishimirwa n’umuryango w’umusore umutereta, Bityo Iri jambo rikomeza ndetse rigatuma urukundo agufitiye rwiyongera, Ariko nanone ukabimubwira ari nako kuri, Kuko akenshi akunze guhita atangira kwikorera igenzura rye, Ko ibyo umubwira aribyo.

5. Ni wowe hazaza hanjye: Ubusanzwe urukundo rwa nyarwo kandi rw’abakuze rwakaranzwe no kubwirana amagambo y’abakuze, Iyo ukundana n’umukobwa uba ufashe inshingano zo guharanira ko yazakubera umufasha bityo uba ubonye impamvu yo gutuma uvunika ushakisha ahazaza heza hawe na we, Bityo rero uba ugomba kumubwira ko ari mu mpamvu zituma uvunika kugirango muzagirane ahazaza heza, Iri jambo riba rifite uburemere no kurusha ‘Ndagukunda’ kuko hari n’abavuga ‘Ndagukunda’ ariko ntiherekezwe n’ibikorwa.

Nshuti zanjye kubaka urukundo rufite intego ni kimwe no kubaka urugo, Bityo bisaba ubwitange ndetse no gucanira bugufi, Kwigana hagati yanyu mukamenya ibibashimisha ndetse n’ibyo mudakunda, kugirango bibafashe kudashwana, Byose hamwe no kwizera no kwiyambaza Imana bizabafasha kubaka urukundo rushikamye rufite intego ndetse n’ingo zubatse ahakomeye. Ndabifuriza amahirwe rero mwe mwese musoma inkuru zacu, Abaduha ibitekerezo ndetse n’abazigeza ku yindi mbaga nyarwanda, Imana ibishimire!

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!