“Twakoze Urukundo Amasaha Abiri yose”,Umugore w’imyaka 61 wasezeranye n’umusore w’imyaka 24.

Ni kenshi usanga abantu bakundana ariko barushanwa imyaka myinshi, umugabo arusha imyaka myinshi umugore cyangwa se umugore arusha imyaka myinshi umugabo, Gusa bikavugwa cyane iyo umugore yashatse umugabo aruta.

Ibi nibyo byabaye ubwo umugore w’imyaka 61 y’amavuko witwa Cheryl McGregor n’umugabo we w’imyaka 24 y’amavuko witwa Quran McCain uvuka muri leta ya Georgia muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika bambikanaga impeta yo kubana akaramata. Ibi birori byabaye ku itariki ya 3 Nzeri 2021 ndetse aba bombi basangiza umuhango w’ibirori byabo abakunzi babo ku rubuga rwa Tik Tok.

Cheryl McGregor na Quran McCain mu munyenga w’Urukundo batitaye ku magambo y’ababavuga.

Aba bombi bahuye bwa mbere mu 2012, Ubwo uyu musore yari afite imyaka 15 gusa, akaba yarakoraga muri Resitora y’umuhungu w’uyu mugore ariwe witwa Chris. Gusa ntibahise bakundana ako kanya baje gushyira hanze iby’urukundo rwabo umwaka ushize ubwo uyu musore yari afite imyaka 23, Uyu musore nyuma y’ubukwe bwabo yagize ati, “Ibirori by’ubukwe bwacu twabishyize ku rubuga rwa Tik Tok kugirango buri wese abirebe, twasohokeye muri Bones BBQ Joint nsangira n’umukunzi wanjye ibiryo biryoshye cyane, nyuma yaho tujya muri Hoteli dukora urukundo amasaha abiri”.

Cheryl McGregor na Quran McCain mu munyenga w’Urukundo batitaye ku magambo y’ababavuga.

Aba bombi kandi bagiye bacibwa intege n’abantu batandukanye kubera intera y’imyaka 37 barutanwa gusa ntibacitse intege bakomeje urukundo rwabo ndetse bakomeza gusangiza abakunzi babo ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!