Dore Imirongo 4 yo muri Bibiliya ugomba gusoma igihe ukeneye Amafaranga cyane.

Hari igihe umuntu ageramo agakenera amafaranga cyane kandi adafite aho ari buyakure, bigatuma yiheba ndetse akaba yanatekereza ko Imana itamuzi cyangwa itamukunda nk’abandi. Gusa Imana ihora itegereje kumva icyo uyisaba ngo ikigukorere nk’umwana wayo ikunda kandi yishimira ni ahawe ho kuyisaba icyo ukeneye cyose.

Nephilim in the Bible - Olive Tree Blog

Dore imirongo 4 yo muri Bibiliya ushobora gusoma igihe ukeneye amafaranga.

1. Zaburi 72:12-14: “Kuko azakiza umukene ubwo azataka, N’umunyamubabaro utagira gitabara, Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza, Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo, kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye”. Igihe cyose uzaba ukeneye amafaranga uzahamagare Imana kuko yumva abayiyambaza kandi ari inyampuhwe izakumva igutabare icyo usabwa gusa ni ukuyisaba.

Tips for building a daily bible reading habit – Reflections

2. Imigani 19:1: “Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa”. Ntuzakena igihe cyose, rero ugomba kumenya ko nubwo waba ukennye ute ugomba kuba inyangamugayo. Kuko iyo uri inyangamugayo ukennye uba uruta umukire ufite byose ariko udatunganira Imana.

3. Zaburi 14:6: “Mukoza isoni inama z’umunyamubabaro, Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe”. Uwiteka niwe buhungiro bwawe, ugomba kwizera ko Imana yagukura kure ikakwicazanya n’ibikomangoma. Wowe gusa yisabe, Uyizere ntizagutererana.

4. 2Abakorinto 8:9: “Kuko muzi Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe”. Nta mpamvu nimwe ugomba kubura amafaranga kandi Yesu Kristu ari we ubutunzi bwose buturukaho ndetse yemera no guca bugufi kugirango dukire.

Asian bishops urge faithful to fast and pray on May 14 against pandemic -  Vatican News

Icyo twe dusabwa ni ugusenga tugasaba Imana icyo twifuza cyose, Tugakora kuko Imana yanga abanebwe kandi tukizera ko ibyo twasabye tugiye kubibona nta kabuza Imana izabiduha uko twabisabye.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

2 thoughts on “Dore Imirongo 4 yo muri Bibiliya ugomba gusoma igihe ukeneye Amafaranga cyane.

  • September 18, 2021 at 6:52 pm
    Permalink

    Murakoze cyane Lyssa! Turabakunda kandi dukunda cyane ibyo mudusangiza! Biratwubaka, biradufasha kandi byinshi binaduhindurira ubuzima.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!