“Nasabye Imana ko abana banjye bazavuka basa nka Nyina kuko njye ntari mwiza cyane” Mr Ibu.

Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Nigeria witwa John Okafor uzwi kw’izina rya Mr Ibu yatangaje ko umunsi yizihizaga isabukuru y’umuhungu we, yari yarasabye Imana ko abana be bose bazavuka basa nka Mama wabo.

Actor, Mr Ibu and wife celebrate 11th wedding anniversary - YabaLeftOnline

Kuri we impamvu y’icyo cyifuzo cye nuko aziko atari mwiza cyane bikaba bituma atifuza ko abana be bavuka basa nkawe ahubwo basa nka Nyina. Iki cyamamare muri Sinema mu kiganiro yagiranye ni ikinyamakuru The Punch, yavuze ko ubwo yavugaga ko yasabye Imana icyo kintu abantu bose bamusetse ndetse bakanamubaza impamvu yabikoze.

Uyu mugabo w’abana 3 yavuze ko adashobora gukubita abana be kabone nubwo baba bakosheje ahubwo abatonganya mu cyimbo cyo kubakubita. Yagize ati, “Nabyaye umwana wanjye wa mbere mu 1991, ndabyibuka nari mfite ibyishimo byinshi n’umunezero ndetse nshimira Imana, nateruye umwana wanjye mbwira Imana ko nifuza ko umwana wanjye agomba gusa nka Nyina ntase nkanjye, nkimara kubivuga abantu bose bahise baseka, bambaza impamvu mbivuze mbabwira ko impamvu ari uko ntari mwiza barongera baraseka, gusa  njye nkunda kuba umunyakuri sinakwibeshyera uko ntari; Ndabizi ko ntari mwiza rero sinifuza ko abana banjye nabo bankurikiza kuri iyo ngingo, bashobora kunkurikiza mu bindi bintu ariko mu kijyanye n’ubwiza bazakurikize Nyina babe beza nka Mama wabo mwiza”.

Look well before you marry"- Mr ibu advised men - Our Daily Gist

Yabajijwe indangagaciro yiremyemo zamufashije kuba umu Papa mwiza mu rugo rwe, asubiza agira ati, “Icya mbere, ugomba kwiremamo icyizere. Uba ugomba guhora wiga nk’umubyeyi w’umugabo mu rugo kandi sinjya nivutsa amahirwe yo kwiga ikintu gishya buri munsi ibyo bituma mba umubyeyi mwiza. Mfite abantu benshi banyigiraho kandi nigisha uko bakubaka urugo rwiza kandi rukomeye kabone nubwo muri urwo rugendo umuntu ahuriramo n’ibyiza cyangwa ibibi. Urushako rwanjye rwa mbere n’urwa kabiri byaranze rurananira; abo bagore twari twarashakanye twatandukanye buri wese tumaze kubyarana umwana umwe. Nibaza impamvu bafashe icyo cyemezo cyo kunsiga, nza gusanga ari uko nta mafaranga nari mfite. Ibyo byampaye isomo ryo kwita ku muryango nkamenya ko unyuzwe ntihugiyeho”.

Yabajijwe niba mu bana yabyaye hari ugaragaza impano nkiye yo gukina ama filime, asubiza agira ati, “Yego, abana 2 mu bana banjye nibo nabonye bakunda ibintu bya sinema cyane kandi ibyo bintera ishema kuko batewe ishema n’umwuga wa Se ndetse bumva nabo bashaka kugurikira iyo nzira. Sinigeze mbahatiriza kubijyamo, babikoze nk’amahitamo yabo kandi nishimira ko bakora ibyo bakunze, bikananshimisha kuko bifuza kumera nkanjye”.

Umwari Lyssa

Umwanditsi wa kigalisource.rw wandika amakuru yizewe kandi agezweho, mu Myidagaduro, Urukundo n'Utuntu n'utundi Contact Info: +250 787 219 183 Email: umwalyssa@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!