Sobanukirwa: Byinshi wamenya ku gikorwa cyo kogosha imyanya y’ibanga.

Ubusanzwe kogosha imyanya y’ibanga ni ngombwa kandi ni ingenzi cyane, Byumwihariko ni igikorwa cy’Isuku yaba ku ruhande rw’Abagabo no ku bagore, cyane ko ari ahantu hashyuha ndetse hakanabira ibyuya, Ibi rero bikaba biteza impumuro mbi, byumwihariko ku gitsinagore mu gihe bari mu kwezi kw’Imihango.

Ese kogosha iyi myanya ukamaraho hari icyo byaba bitwaye?

Mu kiganiro Kigali Today duskesha iyi nkuru yagiranye na muganga w’ababyeyi, Dr. Butoyi Alphonse, avuga ko kogosha ukamaraho nabyo atari byiza. Agira ati “Kumaraho nabyo si byiza cyane, kuko buriya bwoya bufite n’akamaro ku rundi ruhande n’ubwo bikiri urujijo no mu bashakashatsi. Icya mbere, ubwoya bwo ku gitsina bivugwa ko butuma umubiri w’umuntu usohora imisemburo yitwa pheromone itera umuntu kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina”.

Akomeza agira ati “Ikindi burinda kurwara infections zandurira mu mibonano mpuzabitsina, iyo rero habayeho kogosha ukamaraho biroroha kwandura izo ndwara zirimo (mburugu, imitezi n’izindi) kuko uruhu ruba rworoshye. Icya gatatu, iyo habayeho kumaraho burundu, hari igihe ahogoshwe usanga ubwoya bumerera imbere (poils incarnés), bigatera ibiheri bizwi nk’imiburu rimwe na rimwe ishobora no gutera ibibyimba”.

Ese n’ikihe gice cy’igitsina cyogoshwa ku bagabo?

Iki kibazo Dr. Butoyi agisubiza atya “Ahari ubwoya hose ku gitsina harogoshwa, gusa nyine umuntu akabikora yitonze, yirinda kuhakomeretsa cyangwa kuhasesereza”.

Ese ibikoresho byizewe ni ibihe?

Mugaga Butoyi avuga ko imashini yogosha (tondeuse) ari yo nziza kuko ifasha kogosha idasesereza, itagera ku muzi w’ubwo bwoya. Avuga ko udukoresho tuzwi nka razwari (rasoirs) cyangwa jileti (gilette) atari twiza cyane kuko akenshi tuhakomeretsa mu buryo bugaragara n’ubutagaragara. Ku bijyanye n’amavuta cyangwa se ‘crèmes’ zagenewe gukuraho ubwoya, si nziza ku bagore kuko iba ishobora kwinjira mu myanya y’ibanga ikaba yahonona. Muganga Butoyi atanga inama ku bagore ko bahitamo ubundi buryo butari iyo miti.

Ese ni ubuhe buryo bwizewe bwo kurwanya imiburu?

Hari abavuga ko bakoresha amazi arimo umunyu, indimu, n’ibindi bitagenewe gusukura aho hantu kandi nyamara ari ahantu hari uruhu rudasanzwe. Muganga Butoyi avuga ko atari byiza, icyakora ngo umuntu yahanaguzaho umuti wica udukoko wa Alcohol, ariko yibutsa ko uburyo bwiza kandi bwizewe bwo kwirinda imiburu ku myanya y’ibanga, ari ukwirinda kokosha usesereza (guharangura).

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!