Dore ubutabazi bwihuse wakwikorera, igihe ugize ibyago byo kumira ihwa mu gihe uri kurya ifi.

Ifi ni ikiribwa gikundwa na benshi kubera uburyohe bwacyo ndetse n’intungamubiri zacyo gusa ni ikiribwa gisaba ubwitonzi buhagije igihe uri kukirya kuko ifi ba ifite uduhwa twinshi utabaye maso ushobora kutumira tukakumerera nabi.

Hari igihe duhura n’ikibazo igihe turi kurya tukaba ibyo turi kurya byatumerera nabi bikadutera indwara cyangwa se bikaduteza ibyago byako kanya nko kuba uri kurya umuceri ugaseka nk’umuceri ukaba wajya mu mwanya unyuramo umwuka wo guhumeka ibyo bikaba byatuma ubura umwuka bikaba byanakuviramo urupfu rutunguranye, cyangwa se nanone ukaba uri kurya ifi ukamira ihwa ryayo kubw’impanuka rikagufata mu muhogo.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe ubutabazi bwihuse wakwikorera bwagufasha igihe uhuye n’ikibazo cyo kumira ihwa ry’ifi rikagufata mu muhogo.

1. Koresha umuneke: Ubu nibwo buryo bworoshye bwo kuvana ihwa ryagufashe mu muhogo byoroshye. Ufata umuneke ukawutonora, ukawukatamo warangiza ukawumira kuko umuneke uba unyerera bihita bituma rya hwa rimanuka rikava mu muhogo mu buryo bwihuse. Ariko mu gihe udafite umuneke hari ubundi buryo wakoresha bwagufasha.

2. Gukorora cyane: Iyo ihwa ryaheze mu muhogo uba ukeneye ikintu cyagufasha kurisunika niyo mpamvu gukorora cyane kuko ihwa riba riri hafi byagufasha cyane kuba iryo hwa ryahita risohoka byoroshye.

3. Koresha amazi n’umugati: ushobora kumva ibi bigutunguye ariko biri mu bintu byagufasha vuba guhita witabara igihe uhuye n’iki kibazo. Dore uko wabigenza: Fata agace k’umugati gato ugakoze mu mazi nurangiza ukamire ibi bizahita bituma ka gahwa kamanuka kareke gukomeza kuguma mu muhogo.

4. Koresha amavuta ya Elayo (Olive): Amavuta ya Elayo tuziko agira imimaro itandukanye mu buzima bwacu niyo mpamvu ashobora no kugufasha igihe uhuye n’ikibazo cyo kumira ihwa ry’ifi by’impanuka. Dore uko bikorwa fata akayiko kamwe kuzuye amavuta ya Elayo nurangiza uhita ukannywa kuko amavuta aba anyerera azahita amanura ako gahwa uhite umererwa neza, aya mavuta kandi nta ngaruka atera ku buzima nk’andi mavuta.

Igihe kandi wagize ibyago byo kumira ihwa ry’ifi rikagufata mu muhogo ntuzahatirize kurivanishamo intoki kuko bishobora gutuma ikibazo gikomera kandi bikagutera uburibwe cyane, ikindi kandi ntukaryame ugifite ihwa mu muhogo ni bibi cyane kuko bishobora kukuviramo ibibazo bikomeye cyane no gutakaza ubuzima. Igihe ubona bikomeye jya kwa muganga agufashe.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!