Nadège wamenyekanye nka Nana muri cinema nyarwanda agiye gukora ubukwe.

Nadege Uwamwezi wamamaye nka Nana muri Filime nyarwanda zirimo City Maid, Catherine, Impanga Series n’izindi nyinshi agiye kurongorwa n’umusore wo mu Bubirigi bugomba kuba mu kwezi kwa 12.

Kugeza ubu uyu Mwali imyiteguro y’ubukwe bwe na Patrick ayigeze kure we n’inshuti ze zitandukanye zirimo n’umuhanzi Young Grace, Nadege n’uyu musore bamaze igihe bari mu rukundo rw’ibanga, Aho urukundo rwavuzaga ubuhuha baoresha terefone mu buryo bw’ikoranabuhanga, umwe ari mu Rwanda undi ari ku mugabane w’Uburayi.

Kugeza ubu ariko Nana akaba yemeza aya makuru y’urukundo rwabo ndetse n’ibijyanye n’ubukwe bwabo bugomba kuba mu kwezi kwa cuma n’abiri k’uyu mwaka wa 2021, Ibi yabihamirije igihe.com dukesha iyi nkuru agira ati “Ni byo ubukwe ndabufite mu Ukuboza 2021, ni ubukwe buzabera inaha iwacu nubwo umugabo wanjye atuye mu Bubiligi.” Icyakora nubwo yemeye ko ubukwe bwe buzaba tariki 29 Ukuboza 2021, Nana yavuze ko byinshi kuri gahunda z’ibirori bye abantu bazabimenya mu minsi iri imbere, Muri Mata uyu mwaka, Nana n’inshuti ze bajyanye i Dubai aho yari yajyanye n’umugabo we. Icyo gihe amafoto yabo yatangajwe na Young Grace wayasangije abamukurikira ariko ntiyagira byinshi ayavugaho.

Nadege Uzwi nka Nana Muri Cinema Nyarwanda Ari Mu Myiteguro y’Ubukwe Bwe.

Nadege uzwi nka Nana muri Cinema nyarwanda ni umwe mu ntyoza zize ibijyanye na Cinema mu ishuri rya Kweti Films Institute mbere yuko atangira gukina nk’umukinnyi wazo, Kugeza ubu afite izina rikomeye muri uru ruganda ndetse ni umwe mu ba Actress bakunzwe n’abatari bacye mu Rwanda ndetse no muri Diaspora bitewe n’ubuhanga agaragaza cyane nko muri film yitwa “Catherine” yakinnye mu myaka ishize.

Nadege Uzwi nka Nana Muri Cinema Nyarwanda Ari Mu Myiteguro y’Ubukwe Bwe.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!