Abagabo: Dore ibintu 4 utagomba kwingingira abakobwa n’abagore

Ndabizi neza ko hari byinshi umugabo n’umusore baba bagomba gusaba igitsinagore mbere yuko babihabwa ndetse mu cyubahiro cyinshi, Gusa ntibisobanuye ko ugomba guhoza amavi hasi cyangwa ngo uhorane ingingimira mu gihe hari ibyo uri gusaba ntubihabwe.

Hari izindi nzira ndetse n’uburyo bwinshi bwo kwifashisha Ku buryo uhabwa agaciro n’igitsinagore aho kwirirwa wingingira guhabwa icyo ushaka kitanapima ikiro, Muri iyi nkuru ndakwereka ibintu 4 utagomba guhatiriza umukobwa kubiguha ahubwo ugaharanira ko azabona ko wari ubikwiye.

1.Urukundo: Nibyo koko Urukundo rushobora kuba impumyi nkuko bikunze kuvugwa, Ariko burya ni wowe ugomba kwikunda kurusha uko wakunda abandi, Niba wikunda rero ugomba kugira imipaka mu bikorwa byawe bityo ugahora wirinda icyababaza umutima wawe, Niba usabye umukobwa urukundo ukabona ntibimurimo bireke wihatiriza kuko si uko atarugira ahubwo nyine ubwo ntaba akwiyumvamo. Rero ibyiza ni ugushaka abandi cyangwa se ugashaka uko watsindira umutima we mu bindi bikorwa, Kuko ukomeje guhatiriza bishobora kurangira wisebeje cyane.

2.Kwitabwaho: Ntuzigere wingingira umukobwa kukwitaha ibyo bita “Attention” mu ndimi z’amahanga. Igihe ubikoze nubundi bizagusaba guhora ubikora umunsi ku wundi kuko niko abakobwa bameze. Gusa aherezo bikugaragaza nk’umusazi imbere ye ndetse nk’uciriritse, Umukobwa ugukunda ntabwo ashobora kuwima umwanya we ndetse abikora utanabimusabye.

3. Kugumana nawe: Kwingingira umukobwa kugumana ni ibintu utakabaye unitaho rwose, Kuko niyo wabimuhata akabyemera ntabwo mukomeza kubana nkuko mwari mubanye mbere, Iyo umukobwa afashe umwanzuro wo kukureka akagenda burya biba bisobanuye ko nta byiyumviro akigufitiye. Menya ko kumwingingira kugumana nawe biza kugaragara nko kumuhatiriza kandi urukundo rudahatirizwa.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!